Bag om Ubukwe Bw'umwana W'intama
Language: Kinyarwanda (Language of Rwanda) Iki Gitabo Kirimo Amagambo Y'ubuhanuzi Ava Kuri Yesu Kubijyanye N'izamurwa Ry'itorero Ryegereje. Bimwe Mu Bice Biri Muri Iki Gitabo: Kwicisha bugufi, kubabarira, mube mu isi ariko ntimube ab'isi, izamurwa n'ubukwe bw'umwana w'intama, mwitegurire izamurwa, kwifuza isi, abayobozi ntibankurikira, nimwitegure, mureke amakimbirane hagati yanyu, si nzabajyana niba hari icyaha mufite mutihannye, ubuzima bwanyu bw'iteka ryose buri ku mwunzani, bake cyane nibo bampimbaza kandi banyihannyeho, ndashaka umwanya wa mbere nta wundi, hari ugutotezwa kugiye kuza-ugutotezwa gukomeye, benshi bibwira ko biteguye baribeshya, musigaranye igihe gito cyo kwitegura. Amagambo Y'ubuhanuzi Ava Kuri Yesu Kubijyanye N'ubukwe Bw'umwana W'intama: Aho abana banjye bazaba hari ibintu byiza cyane. Reka mbabwire bike: Abana banjye nibahagera bazasanganirwa n'ababo; inshuti n'abavandimwe bari mu ijuru. Nzaba mpari. Kizaba ari igihe cy'ibyishimo. Mbega impano yo kuguhuza n'abo wabuze. Ameza yuzuye yarateguwe: Buri kimwe gikenewe cyarateguwe. Ibijyanye n'ibi by'izamurwa bizaba bitangaje. Abana banjye bazaba bicaye ku ntebe zanditsweho amazina yabo na zahabu. Buri mwanya wose uzaba ufite ibikoresho by'izahabu. Hazaba hari amasahani ya zahabu. Ibitambaro by'ameza bizaba bikozwe mu ndodo za zahabu. Umucyo uzaba urabagirana mu mirasire. Ibikombe bizaba ari izahabu. Buri mwanya wose uzaba urimo impano Imana yamuteguriye. Iyo mpano izaba ari ikintu kinyibutsa imigenderanire yanjye n'uwo mwana. Buri mpano yose izaba ifite igisobanuro cy'umwihariko kubera ibihe birebire nagiranye n'umwana. Hazaba hari ugutungurana gutangaje, kuri uwo munsi w'ubusabane bw'ubukwe bwanjye.
Vis mere